Mu ruzinduko agirira mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’uburengerazuba,Perezida Kagame yeretswe urukundo,icyubahiro ndetse n’agaciro n’abandi bayobozi b’ibihugu by’Afurika yasuye.
Uru ni urugendo rusize amateka akomeye y’uko yeretse isi na Afurika by’umwihariko ko mu myumvire ye,kuba hamwe kw’abanyafurika ari imbaraga zikomeye zakemura byinshi mu bibazo bidindiza iterambere ry’umugabane w’Afurika.
Mu mbwirwaruhame yavugiye mu bihugu bitandukanye yasuye kuva ku itariki ya 16 Mata 2023, yakunze kugaruka ku mikoranire,ubuhahirane ndetse n’ubucuti bw’ibihugu by’Afurika bukwiye guhabwa imbaraga zisumbuyeho kugirango umugabane ugere ku rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ingutu bituma ubukungu bukomeza kuzahara.
Muri Benin,ari naho yahereye uru ruzinduko,Kagame yeretswe urukundo rudasanzwe na Perezida w’iki gihugu, Patrice Talon wanavuze ko uru ruzinduko rutari urw’akazi gusa ahubwo ko harimo n’ubucuti bwihariye basanganywe.
Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru, yagize ati : “Icyo tugomba gukora nka Afurika ni ukwunga ubumwe, kumenya ibyo dukeneye mu bijyanye n’ubufatanye ndetse no kumenya ukwiriye wo gutanga ibyo dukeneye.”
Nyuma y’ibiganiro byabahuje bombi mu muhezo hakurikiyeho umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ayashyizweho umukono akaba ari ayo mu rwego rw’ikoranabuhanga, iterambere rirambye, guteza imbere inganda, ubukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n’ubuhinzi.
Perezida Kagame ukomeje gutsura umubano mwiza n’ibindi bihugu,ntibyagarukiye aho ahubwo kuri gahunda y’uruzinduko rw’akazi agirira muri kariya karere yakomereje no mu gihugu cya Guinea-Bissau.
Muri iki gihugu byari uwundi mwihariko kuko nubwo yahamaze amasaha macye ndetse n’ikiganiro bagiranye n’abanyamakuru cyari kigufi, ariko Umukuru w’iki gihugu akaba n’uyobora umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’uburengerazuba bw’Afurika CEDEAO, Umaro Sissoco Embaló, yambitse Perezida Paul Kagame umudari w’ikirenga wo muri icyo gihugu witwa ‘Amílcar Cabral Medal’, ukaba uhabwa Abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.
Kamwe mu dushya twaranze uru ruzinduko,ni aho abasirikare b’iki gihugu bigeze guhabwa imyitozo ya gisirikare n’ingabo z’u Rwanda RDF,batunguye Perezida Kagame bari kwiyerekana bakanaririmba indirimbo za morales zimenyerewe ku ngabo z’Urwanda nka “Ingabo z’Urwanda turakomeye”, n’izindi za morale.
Uru rugendo Perezida Kagame yarusoreje mu gihugu cya Guinee Conakry aho yanatashye ikiraro cyamwitiriwe ari kumwe na mugenzi we w’iki gihugu,Colonel Mamadi Dumbouya. Iki kiraro cyiswe “Le Pont Son Excellence Paul Kagame” kikaba giherereye ahitwa I Kagbelen muri Conakry.
Ubwanditsi
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY