Maj. Gen. Charles Karamba yasezeye kuri Perezida Samia Suluhu

img

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba usoje imirimo ye yasezeye kuri Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan umuhango wabereye mu biro by’umukuru w’igihugu.

Yamusezeye kuri uyu wa 28 Mata 2023 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Mu 2019 nibwo Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere yagizwe ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wari wimuriwe muri Afurika y’Epfo.

Yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Tanzania, mu gihe Perezida w’iki gihugu yari John Pombe Magufuli, cyane ko ari nawe yashyikirije impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Maj. Gen. Charles Karamba yasezeye kuri Perezida Suluhu nyuma y’amasaha make na Perezida Kagame asoje uruzinduko yari ari kugirira muri iki gihugu aho abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Tanzania nyuma y’uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu na we yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Ati “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Iki gihugu ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda kuko ari inzira inyuramo ibicuruzwa birenga 70% by’ibyinjira ndetse n’ibisohoka mu Rwanda. Ni mu gihe icyambu cya Tanzania cyakira 85% by’ibicuruzwa by’u Rwanda byinjira cyangwa byoherezwa.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

6 Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY