Nel Ngabo mu myiteguro ya album gatatu

img

Umuririmbyi Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo agiye gushyira album ya gatatu yise ‘‘Life, Love & Light’’.

Mu kiganiro na IGIHE, Nel Ngabo, yatangaje ko babikoze muri gahunda we n’abajyanama be bihaye yo kujya bashyira hanze album buri mwaka. Ati “Ni ibisanzwe ni uko ari gahunda twihaye yo gusohora album buri mwaka.”

Asobanura izina rya album ‘‘Life, Love & Light” avuga ko muri make indirimbo ziriho zirimo urukundo n’ubuzima byose. Iyi album igizwe n’indirimbo 13 zizatangazwa bashyize hanze ’tracklist’. Avuga ko yayihuriyeho n’abandi bahanzi ariko igihe cyo kubatangaza kitaragera.

Indirimbo ziri kuri album abantu bazi ni “Arampagije”, “Reka hashye” na “Narahindutse”. Ntabwo igihe iyi album izagira hanze kiramenyekana.

Iyo avuga itandukaniro ry’iyi album n’izindi ebyiri aheruka gushyira hanze avuga ko itandukaniro ririho ari uburyo indirimbo ziriho zumvikana, bitandukanye na album za mbere.

Iyi album igiye kuza isanga izindi uyu musore yakoze ebyiri. Zirimo ‘‘Ingabo’’ yagiye hanze mu 2020 ndetse na ‘‘RNB 360’’ yashyize hanze ku wa 21 Ukuboza 2021. Ni album y’indirimbo 11.

Mu ndirimbo ziriho harimo iyo yise ‘Perfect’, ‘Keza’ yahuriyemo na Buravan, ‘Henny’, ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Fireman, ‘Want you back’, ‘Bindimo’ yahuriyemo na Kevin Skaa na Fireman, ‘Takalamo’ yakoranye na The Ben na Platini P, ‘Uzanyibuka’, ‘Church boy’ ye na Angel Mutoni, ‘Mutuale’ yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Waiting.

Izina ry’iyi album ni impine y’amazina ye ikaba kandi na none impine y’injyana akora.

RNB ni injyana akora ya RnB, ikindi album ikubiyemo amazina ye Rwangabo Nelson Byusa [RNB]. 360 ivuze ko ari ikintu cyuzuye kuko yashyizeho injyana zitandukanye.

Nel Ngabo w’imyaka 25 yatangiye umuziki mu 2017, gusa impano ye yatangiye gushashagirana ubwo yinjiraga muri Kina Music.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

6 Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY