Ku nshuro ya gatatu, ibihembo bigamije gushimira abahize abandi mu myidagaduro bizwi nka The Choice Awards byongeye gutangwa, Bruce Melodie yegukana ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka n’icy’indirimbo nziza mu mashusho.
Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, aho ibyamamare bitandukanye byari byabukereye. Ni ubwa mbere ibi birori bibaye nyuma yo kuva muri COVID-19.
Kabanda Jean de Dieu watangije Isibo Tv aha ikaze abitabiriye iki gikorwa, yavuze ko nibura abantu bakwiriye kwishimira ko umuhanzi asigaye ahabwa agaciro.
Ati "Mbere ntabwo umuhanzi yahabwaga agaciro ariko ubu turashyigikiwe, impande zose. Reka nsubire ku gikorwa kiri bubere hano mbonera kwishimira intsinzi ya buri wese urahiga abandi. Ubu nta mafaranga dutanga ariko Imana nidufasha hari igihe tuzatanga ikintu gifatika."
Uretse amanota yatanzwe ’abafana hifashishijwe murandasi yari afite 40%, akanama nkemurampaka kari gafite 60%. Igikorwa kirimbanyije, Emmalito na Muyango bayoboye ibi birori basabye abantu gufata umunota wo kwibuka Yvan Buravan, uheruka kwitaba Imana.
Ibi bihembo bigamije gushimira abakora umuziki, abakinnyi ba filimi, ababyinnyi n’abakinnyi bo muri siporo zitandukanye, n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro, kugira ngo berekwe ko umuhate wabo atari uw’ubusa.
Uko abahanzi bakurikiranye :
– Amashusho y’indirimbo y’umwaka (Video of The year) : Funga Macho ya Bruce Melodie
– Uhanga imideli w’umwaka (Fashion designer of the year) : Joyce Fashion Designer
– Umubyinnyi w’umwaka (Dancer of the year) : Jojo Breezy
– Umukinnyi wa filime w’umwaka ( Actress of the year) : Miss Nyambo
– Iconic Award : Mukansanga Salma
– Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana w’umwaka (Gospel artist of the year) : Israel Mbonyi
– Uwayoboye amashusho y’indirimbo w’umwaka (Video director of the year) : Gad
– Umukinnyi w’umwaka : Bigirimana Abedi
– Umuhanzi mushya (New artist) : Afrique
– Umukinnyi wa filime w’umugabo w’umwaka (Male actor) : Niyitegeka Gratien (Papa Sava)
– Umuhanzikazi w’umwaka (Female artist of The year) : Alyn Sano
– Uvanga umuziki w’umwaka (Dj of the year) : Dj Brianne
– Umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Male Artist of the Year) : Bruce Melodie
– Influencer w’umwaka : Alliah Cool
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY