Abategura Irushanwa rya Miss Burundi bemeje abakobwa 26 barenze ijonjora ry’ibanze bavuye mu basaga 142 bari biyandikishije muri uyu mwaka.
Iri jonjora ryabereye ahitwa ‘Roca Golf Hotel’ ryasize hamenyekanye abakobwa 26 bakomeje mu kindi cyiciro ndetse ni nabo bazavamo umwe usimbura Miss Kelly Ngaruko ufite ikamba rya Miss Burundi 2022.
Abakobwa bakomeje mu kindi cyiciro barimo Akimana Linda, Barungura Lyne Chella, Bazahiga Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza Beraca, Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia, Irakoze Irica Aimée Carolle, Ishimwe Ange Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria.
Abandi ni Kaneza Ackissa Yvana, Kanziza Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa, Mizero Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle Ange Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia na Uwimana Ange Belyssa.
Muri aba bakomeje 10 muri bo ni abahagarariye Umujyi wa Bujumbura mu gihe Gitega ihagarariwe n’umukobwa umwe.
Abiyandikishije bose basabwaga kuba ari abakobwa bavuka cyangwa bafite ubwenegihugu bw’u Burundi, bafite imyaka itarenze 25 ariko itari munsi ya 18, bashobora kuvuga neza Igifaransa n’Ikirundi.
Basabwa kuba bararangije amashuri yisumbuye, bafite uburebure butari munsi ya metero 1,65, batarengeje ibilo 65, batarigeze babyara cyangwa ngo bashake abagabo, ikindi ni uko bagomba kuba batarigeze bakatirwa n’inkiko.
Uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500 Fbu.
Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi kizagenerwa 2.500.000 Fbu, Igisonga cya Kabiri kizahabwa 2.000.000 Fbu naho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe cyane akazagenerwa 1.000.000 Fbu.
Ubwo iri rushanwa riheruka ku wa 6 Gicurasi 2022 ni bwo Ngaruko Kelly yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022 ahigitse abandi bakobwa 57.
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY