Korali ABACUNGUWE ni umutwe w’abaririmbyi ugwije ibigwi mu murimo w’Imana,ibikorwa byayo bikaba byaratangiye mu mwaka w’2001 ubwo uyu mutwe w’abaririmbyi wavukaga.
Hari amwe mu mateka uyu mutwe w’abaririmbyi usanga wihariye ugereranyije n’imwe mu mitwe y’abaririmbyi (chorales), ubusanzwe bimenyerewe ko Korali ibyarwa n’itorero ibarizwamo ariko aba bo ahubwo ni bo babyaye Paruwase, bisobanuye ko ni ubona abo mu itorero ry’Abangilikani ku Kacyiru bateranye bagesengera mu rusengero rwabo rubereye ijisho, ujye uhita ubonamo uruhare rukomeye rw’uyu mutwe w’abaririmbyi,uhagurukijwe no guhindura amateka yawuranze muri izi mpera za 2023.
Ku ikubitiro,mu guhindura ayo mateka yayiranze, Chorale ABACUNGUWE ihereye ku gukora indirimbo mu mashusho meza ndetse na audio mu buryo bugezweho,ibimburiye izindi ni
indirimbo nziza bise “Turagushima”
Korali Abacunguwe ihagurukijwe no kuvuga ubumwa mu buryo bugezweho
Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru,abayobozi b’uyu mutwe w’abaririmbyi,basobanuye ko amateka baciyemo nk’umutwe w’abaririmbyi,abaririmbyi ku giti cyabo ndetse n’imiryango baturukamo byose byabahaye inganzo maze bashyira hanze indirimbo yitwa “Turagushima”.
Umuyobozi wayo,bwana Bonane Jean Claude agaragaza ko gusohora indirimbo yabo “Turagushima” bifite imvano kuko ibikorwa Imana yabashoboje kugeraho byivugira mu rugendo rw’imyaka isaga 20 bamaze, yagize ati : “Dushima Imana ku byo twagezeho nka korali,si ukuririmba gusa,tugira n’ibikorwa byagutse,mu mpande zose z’igihugu.Bimwe muri byo ni ibyo gufasha abatishoboye nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante),kwubakira inzu abatishoboye,kwubaka insengero”
Umutoza w’iyi korali,Bambanze Christophe yagize ati : “dufite byinshi dushimira Imana,mu myaka 20 irenga ishize twabonye imirimo y’Imana. Uku mutubona, twatangiye korali nta n’urusengero dufite dusengeramo, twahoraga dusengera mu maparuwasi y’abandi,twasubije amaso inyuma twumva birakwiye ko dushima Imana.”
Korali Abacunguwe yo mu Itorero ry’Abangilikani rya Kacyiru,yahise inaduteguza izindi ndirimbo ebyiri zihetse ubutumwa bufite imbaraga,izi zo zikaba zishobora kurangiza gutunganywa mbere yuko hasozwa uyu mwaka wa 2023.
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY