Insengero nyinshi zikomeje guhindurwamo utubari i Burayi

img

Urugendo rwo kurangira k’ubukirisitu rurakomeje henshi mu bihugu by’i Burayi, aho insengero nyinshi ziri guhindurwa inzu zo guturamo, resitora, aherekanirwa filime, ahakinirwa imikino itandukanye, utubari, n’ibindi bikorwa bibyara amafaranga.

Ni mu gihe mu binyejana byo ha mbere, ubundi mu rusengero hafatwaga nk’ahantu hafasha umuntu kwegerana n’Imana, ahasezeranira abashakanye nk’ikimenyetso cyo kubaha Imana, n’indi mihango ya gikristu irimo gusezera ku bitabye Imana.

Nubwo mu bihugu cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika bakibifata uko, siko bimeze mu bihugu byateye imbere cyane cyane ibyo ku Mugabane w’u Burayi.

Bivugwa ko abanyaburayi basigaye mu nsengero abenshi ari abageze mu zabukuru, ku buryo n’insengero zihasigaye zimwe zifatwa nk’inzu ndangamateka, kuko abakiri bato bo batitaye kubyo kuzisengeramo.

Inkuru ya Crux Now yo muri 2019 igaragaza ko mu 1960, abaturage 55% b’Igihugu cy’u Budage basengeraga mu Idini Gatolika bari miliyoni 2.7, mu mwaka wa 2000 bagera ku 439,000, naho muri 2017 bagera ku 157,300, bangana na 6% gusa mu bari bagize iryo dini.

Insengero zitagisengerwamo zikorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye, aho hari n’izishyirwamo amafoto n’amazina y’abantu baturuka muri Afurika bakagwa mu Nyanja, ndetse hagashyirwamo amasanduku abafasha kwibuka ababo bapfuye.

Nubwo benshi mu banyaburayi batagisenga, benshi mu bimukira cyane cyane abaturuka mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika bajya gutura kuri iyo mugabane yindi, barasenga.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

6 Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY