Nyuma y’imyaka ibiri Tity Brown ararekuwe !

img

Kuri uyu wa gatanu nibwo urukiko rwemeje ko Ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa wahawe kode ya M.J.

Uyu musore wari umenyerewe ku kabyiniro ka Titi Brown yari amaze imyaka igera kuri ibiri ubutabera bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wahimbwe M.J. mu rwego rwo kudashyira hanze umwirondoro we. Uru ni urubanza rwigaruriye imbuga nkoranyambaga mu gihe yari akiri muri gereza,bituma benshi banamumenya ndetse bashyiraho akabo bamukorera ubuvugizi mu buryo butandukanye.

Akirekurwa,umubyinnyi wabigize umwuga,Tity Brown byamurenze abanza gusuka amarira maze amagambo ye ya mbere aba ayo gushima byimazeyo Imana ndetse na leta y’u Rwanda,yagize ati : “Rero ndashaka gushimira Imana, leta y’u Rwanda kuko mbonye ubutabera”

“Ndashimira cyane itangazamakuru,kuko incuro zose basubikaga urubanza,ariko mukagaruka,mugatwika essence yanyu,ntabwo nabona icyo mbishyura Imana ikomeze ibampere umugisha,ikomeze ibagure mu kazi kanyu”
Uyu musore wacyekwagaho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa utagejeje imyaka y’ubukure agizwe umwere nyuma yuko yari yarasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 25.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

6 Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY