Mu rwego rwo kwigira hamwe uko hanozwa imibereho myiza y’abana b’abakora imirimo itanditse mu Rwanda, sendika ibakorera ubuvugizi ari yo SYTRIECI yateguye inama igamije kwiga ku mibereho y’abana b’abakora iyo mirimo ndetse n’uko yarushaho kwitabwaho buri wese abigizemo uruhare.
Iyi nama yabaye urubuga rwo kugaragaza imbogamizi abakora iyo mirimo bagihura nayo,ndetse zimwe muri zo bazigaragarije iyo sendika sendika yateguye iyi nama,nk’uko bamwe mu bakurikirana ibigo mbonezamikurire babisobanura,imwe mu mbogamizi nyamukuru ni ubushobozi bucye bwa bamwe mu bakora imirimo itanditse ngo abana babo bahabwe indyo iboneye.
Si aba gusa bagaragarije iyi sendika imbogamizi bahura nazo ngo izabakorere ubuvugizi nk’uko yabigize intego, abakozi bo mu rugo nabo batangaza ko bahohoterwa ariko ugasanga ngo nta kirengera bafite kuko batagira uwo batura ibibazo byabo. Bavuga ko uretse kutamenya amategeko abarengera, batanasobanukiwe niba na bo bafite uburenganzira nk’abandi banyarwanda bose.
Kuri iki kibazo by’umwihariko, Nyirahagenimana Ritha, umunyamuryango wa SYTRIECI ikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse, unahagarariye abakora iyo mirimo wibanda ku bakora akazi ko mu rugo, avuga ko bagenda mu ngo bareba imibereho y’abakozi, ndetse ko iyo basanze hari uwahohotewe bakamukorera ubuvugizi,ndetse ngo byagiye bitanga umusaruro ufatika kugeza ubu.
Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora imirimo itanditse (SYTRIECI), Nyiramasengesho Jeannette,mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHANGO agaragaza ko banezezwa n’umusanzu batanga mu gufasha abakora imirimo itanditse kwisobanukirwa kuko ari naho bahera biteza imbere nko kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya ndetse n’ibindi.
Ati : “Ikintu cya mbere umuyamuryango wacu afite ndetse arusha abatari muri sendika ni ukwitinyuka,akaba ashobora kujya aho abanda bari,ubu barisobanukiwe bamaze kumenya ko nabo ari abakozi”
Akomeza ashimangira ko no gukangurira abayobozi b’inzego z’ibanze bituma umukozi ukora umurimo utanditse,uburenganzira bwe bwubahirizwa.
“Mu bundi bukangurambaga dushyiramo imbaraga nuko dusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kumva n’iyo umukoresha yaba arusha umukozi we ubushobozi ariko ko bakwiye kwumva umukozi kugirango hubahirizwe uburenganzira bwe”
Kugeza ubu mu bikorwa bicyemura ibibazo by’imibereho y’abana b’abakora imirimo itanditse hari nk’ibigo mbonezamikurire bizwi ku izina rya ECD,ibi bikaba byaracyemuye byinshi mu bibazo nk’uko byemezwa n’umwe mu bacunga kimwe mu bigo mbonezamikurire.
Kugeza ubu abanyamuryango ba sendika y’abakora imirimo itanditse barenga ibihumbi 8,ikaba kuri ubu ifitanye imikoranire na sendika zo ku rwego rw’isi zikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse nka StreetNet International,IDWF(International Domestic Workers Federation) ndetse bakaba bakorana bya hafi na minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo.
Ubwanditsi
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY