Kenya ihaye ukuri abari kuyihuza n’ishingwa rya “Alliance Fleuve Congo” irwanya ubutegetsi bwa DRC

img

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse na diaspora y’igihugu cya Kenya yamaganiye kure abantu biganjemo abanyecongo bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagashinja ubutegetsi bwa Kenya guha urubuga igikorwa cy’itangazwa ry’ihuriro ry’imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ryitwa “Alliance Fleuve Congo”.

Iri huriro ryashinzwe n’abarwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ari ryo “Alliance Fleuve Congo” ryatangajwe na Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora ya RDC, CENI, umuhango wo gutangaza ishingwa ryawo ukaba warabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023.

“Kenya ni igihugu kigendera kuri demokarasi kandi gitanga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu mikorere yaryo”

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Musalia Mudavadi,umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse na diaspora yashimangiye ko mu mahame igihugu cya Kenya gikomeyeho harimo no kutivanga mu mikorere y’itangazamakuru kuko ari byo biranga amatwara ya demokarasi,aha akaba yihanije abahuza guverinoma y’icyo gihugu n’ibyatangajwe mu itangazamakuru byerekeye ishingwa ry’ihuriro ry’imitwe ya politiki yiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

AFC ni ihuriro rigizwe n’amashyaka 17 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri iyi mitwe uwa M23 ukaba kugeza ubu ari wo uzwi cyane,inarimo kandi impirimbanyi za politiki zirenga 260,aba bose bahuriye ku mugambi wo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi bashinja ko ari ubw’igitugu,gucamo ibice abanyecongo ndetse no kutabageza ku iterambere nk’uko bikubiye mu masezerano bahawe kuva mu mwaka w’2018 ubwo Felix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yatorwaga.

“Alliance Fleuve Congo” ivutse mu gihe n’amatora y’umukuru w’igihugu yegereje,ibi mu mboni za bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri kiriya gihugu bakaba bemeza ko bishobora kutoroha.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

6 Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY