STECOMA irishimira ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu myaka irindwi ishize

img

Mu gihe sendika ndetse n’amwe mu mashyirahamwe usanga kuryana ari byo bibaranga ntibamare kabiri,kuri ubu sendika y’abubatsi,ababaji ndetse n’abanyabukorikori ari yo STECOMA yo iri kwishimira ko imaze kwubaka umuco wo gukorana neza n’inzego bwite za leta cyane cyane mu gukumira imyubakire y’akajagari ndetse ahanini hagamijwe gukumira ko hazamuka inyubako mu bice byashyira mu kaga ubuzima bw’abanyarwanda.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu bagize iyi sendika ubwo bari bahuriye i Kigali muri kongere isanzwe ya 3 ibahuza.

Nshimiyumukiza Deo,umunyamuryango wa STECOMA akaba anayihagarariye mu karere ka Kicurkio mu mujyi wa Kigali avuga ko mu myaka irindwi ishize bateye intambwe zikomeye zo kwishimirwa, yagize ati “Mbere wakoraga nta masezerano y’akazi (kontaro) ufite, nta bwishingizi ufite, ku kazi umukoresha akakwirukana uko yishakiye, nta buvugizi bundi ushobora kubona, niba umuntu akwambuye, niba ukomerekeye ku kazi ukagenda nta mperekeza, ariko ubu ng’ubu muri sendika ntushobora gukomerekera ku kazi ngo utahe bataguhaye imperekeza, ntushobora gukora udafite kontaro, urumva ko kuba uri muri sendika ari ibintu byiza.”

Mu byishimo byinshi,umwe mu bubatsi akaba n’umunyamuryango wa STECOMA mu karere ka Nyamasheke,Mulindahabi Paulin yagize ati : “Harakabaho ubwubatsi na sendika yacu STECOMA yadutoje umuco mwiza wo kunoza umwuga wacu w’ubwubatsi”

Iyi kongere yabahuje yanitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ba STECOMA baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’abo mu gihugu.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa STECOMA ushinzwe ubukangurambaga,Mukasine Florentine avuga ko intambwe zishimishije zatewe n’aba bubatsi mu mikoranire n’inzego bwite za leta bazikesha kugendera mu murongo usobanutse nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye na sendika.

Umunyamabanga mukuru wa STECOMA ari we bwana Habyarimana Evariste,mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yagize ati : “ibyo twagezeho ni ibyo kwishimira,cyane cyane ibijyanye n’ubugizi ni kimwe mu bintu tuzashyiramo imbaraga cyane mu myaka yindi iri imbere,mu byo twagezeho dushima leta cyane yagiye idufasha tukaba twarateye izi ntambwe zose”.

STECOMA (Syndicat des Travailleurs des Entreprises de Construction,Menuiserie et Artisanat) ubu ni sendika imaze kwiyubaka ku buryo mu myaka irindwi yonyine ishize abanyamuryango bayo bahawe inyemezabumenyi(certificates) bavuye ku 150 ubu bakaba bagera ku bihumbi 38, ni mu gihe abanyamuryango bose hamwe ubu barenga ibihumbi 78.

Ubwanditsi

6 COMMENTS
img
Florent N.
UBWANDITSI
PROFILE

Gospel

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY