Umutwe w’abaririmbyi wa Family of singers ubarizwa mu Itorero rya EPR mu Kiyovu ukomeje kwibutsa abakunzi bawo ko uzahomba iki gitaramo cy’amateka wabateguriye bizaba ari ukunyagwa zigahera,mu gushimangira ibi bagaragaza ko bagiteguranye ubuhanga bukomeye ku buryo kizanyura abazacyitabira,nyine ngo koko kibereye umuryango.
Mu kwizeza abakunzi b’ibihangano byabo batangaza ko banabatumiriye umuramyi umaze kuba ikirangirire ndetse ukunzwe na benshi ari we Israel Mbonyi,bityo bakizeza abakunzi babo ko haba ku ruhande rwa Israel Mbonyi nabo ubwabo ndetse na Drups Band bazafatanya,kugeza ubu imyiteguro igenda neza cyane ndetse ko igeze kure.
Iki gitaramo cy’amateka cyiswe “Umuryango mwiza live Concert” bisobanuye ko cyitiriwe umuryango,umwe mu bayobozi ba korali Family of Singers, bwana Nkurunziza jean Claude yashimangiye ko guhitamo kwitirira umuryango iki gitaramo cy’amateka bigamije gukomeza kugira uruhare mu kwubaka umuryango nyarwanda. Yagize ati : “impamvu twahisemo kuyitirira umuryango nuko n’ukuntu Chorale yacu yubatse ari umuryango kuko igizwe n’abana umugore n’umugabo kdi dushyigikira iterambere ry’umuryango.Abo bose rero niko bagomba kwiyumva muri iki gitaramo bakazaza tugasangira ibyiza twabateguriye.”
Mu gihe bakiri kwitegura iki gitaramo cy’amateka,abagize Family of singers bemeza ko Umuryango mwiza concert ifite igisobanuro gihambaye mu kugera ku ntego bihaye z’ivugabutumwa,yunzemo ati : “nk’aho tuzakorera hakira abantu barenga ibihumbi bitanu (5000), ku buryo kubwira abantu bangana gutyo icyarimwe ndetse barenga,ubwabyo bivuze ikintu kinini mu ukwaguka kw’ivugabutumwa dukora”
Korali Family of Singers yo mur Itorero rya EPR mu Kiyovu imaze gusohora ibihangano byinshi byanyuze amatwi ya benshi,kugeza ubu hamaze gusohoka indirimbo z’amajwi 32 (audio), iz’amashusho 20 (video) ndetse imizingo (albums) ibiri ikaba ari yo imaze gushyira hanze.
Kanda hano urebe indirimbo yabo y’amashusho yitwa “Ntabwo nkwiye kujya niganyira”
Ubwanditsi
6 COMMENTS
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY