Elayono Worship yateguje umugoroba udasanzwe wo kuramya yise “Thanksgiving in Worship and Praise” !

img

Elayono Worship,ni itsinda ry’abaramyi babarizwa mu Itorero ry’Umushumba Rev. Prophet Nyirindekwe Erneste,rikaba ryateguje umugoroba udasanzwe. Abagize iri tsinda bavuga ko bategerezanyije amatsiko menshi uyu mugoroba udasanzwe kubera ko imitima yabo isendereye amashimwe bifuza gusangiza Itorero ry’Imana ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Iri tsinda ryavutse mu mwaka w’2022, nyuma yo kwigira ku birenge by’umushumba waryo uhora abatoza gushima Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, ubu ryamaze gutangira gutumira incuti n’abavandimwe muri uwo mugoroba bahaye izina rya “Thanksgiving in Worship and Praise”.

Mu kiganiro cyihariye na Kephar Mucyo Daniel, Perezida wa Elayono Worship yasobanuye ko bashima Imana yakoreye mu umushumba wabo mukuru kugirango iri tsinda ryo kuramya rivuke,bityo abagize iri tsinda bakaba baregeranyijwe na Pastor Mayuru Goel ukorera umurimo w’Imana muri iryo torero.

Perezida wa Elayono yagize ati : “Mu gutegura uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana intego yacu y’umwihariko ni ugusubiza amaso inyuma turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti tugashima Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza kuko ari cyo twaremewe !”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wacu,yanakomoje ku murimo ukomeye usanzwe ukorwa n’abandi baramyi anashima umurimo ukomeye bakora.

Ati : “Mbona abaramyi dufite mu Rwanda babikora neza kandi nshima Imana ihora ibashoboza. Nsaba Imana natwe izadukoreshe iby’ubutwari dufashe abantu gushima Imana uko bikwiriye. Dusaba mwese kuzaza tugafatanya gushima Imana kuko ikwiye amashimwe.”

Uyu mugoroba udasanzwe Imana ihaye abanyarwanda uzajya utegurwa buri mwaka, bikaba biteganyijwe ko ku zindi ncuro uzajya utumirwamo abaramyi bakomeye bafasha abantu kugirana ibihe bidasanzwe n’Imana.

Ku cyumweru cyo ku itariki ya 24 ugushyingo 2024 kuva isaa cyenda z’amanywa nibwo hateganyijwe “Thanksgiving in Worship and Praise” ikaba izabera I Kibagabaga ku rusengero Elayono Pentecost Blessing Church rushumbwe na Rev Prophet Nyirindekwe Erneste ari nawe uzigisha ijambo ry’Imana.

Abandi baramyi bazitabira uyu mugoroba udasanzwe harimo Gaby Kamanzi,Kega David, Gisubizo Ministries,Elayono Worship.

Ubwanditsi

6 COMMENTS
img
Florent N.
UBWANDITSI
PROFILE

Gospel

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY