“New City yateguye igitaramo kitari agataramo” – Fikiri Jayden avuga kuri LEFT FOR A CAUSE Concert

img

Umutwe w’abaririmbyi (korali) New City,imwe mu zikomeye zibarizwa mu Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze igeze kure imyiteguro y‘igitaramo kigamije gushima Imana, iki gitaramo kikaba giteganyijwe ku ya 21 Ukuboza uyu mwaka ku itorero iyi korali ibarizwamo.

Iyi korali ibarwa mu makorali afite umuvuduko udasanzwe mu kwaguka mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza,mu kiganiro n’itangazamakuru yijeje abakunzi ba gospel baba abo mu ntara y’amajyaruguru ibarizwamo cyangwa abo mu zindi ko ibyiza bageze kure bategura nta ukwiye kuzabiburamo kuko ari iby’agaciro kandi bizeye ko ibintu byose bizagenda neza babifashijwemo n’Imana.

Fikiri Jayden uyobora New City Choir yasobanuriye neza IGIHANGO ko imyiteguro yabo iri ku rundi rwego bakurikije ibindi bikorwa bagiye bagaragaramo, ati : “Iki gitaramo tuzamara inyota abakunzi bacu bahoraga batubwira ngo mu bindi bitaramo twaririmbye indirimbo nkeya, bakatubwira ngo iyo baduha indirimbo nyinshi bakatubona. Iwacu iyo twagutumiye uratarama !”

Mu guteguza igitaramo cy’imbaturabagabo bageze kure imyiteguro, iyi korali yanatangaje ko yateganyirije abazitaba ubutumire bwayo impano idasanzwe, umutoza w’iyi korali Kwizera Eric yagize ati : “Bamwe mu bantu twifuza cyane ni abatari abadivantisti kuko buri wese muri bo tuzamuha impano twamuteganyirije”

Perezida wa New City Choir yashimangiye kandi ko imyiteguro barimo atari iy’agataramo ko ahubwo ari iy’igitaramo gikomeye.

Yagize ati : “Ibyo twabateguriye ni byinshi kandi birarenze,ndashishikariza buri wese,..bazaze birebere uburyo New City yabateguriye igitaramo kitari agataramo kandi tuzabishobozwa kubwo gufashwa n’Imana”

New City Choir ni korali igwije ibigwi byo kuva mu mwaka w’2000 igihe yaboneye izuba,yatangiye yitwa Turajyisiyoni maze mu 2010 ihindura izina yitwa New City.

Kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2024 ifite abaririmbyi bagera kuri 35 babana nayo umunsi ku wundi mu gihe inafite abandi 20 itabana nabo umunsi ku wundi.

Ubwanditsi

6 COMMENTS
img
Florent N.
UBWANDITSI
PROFILE

Gospel

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY