“Iyo wize muri Africa College of Theology uca ukubiri no kuvangirwa kuko si bibiliya wiga gusa,waguka mu buryo bwose” – Prof Nathan Chiroma

img

Ishuri rikuru ryigisha tewoloji ari ryo Africa College of Theology (ACT) riherereye mu karere ka Kicukiro mu Kagarama ryongeye kwibutsa abantu b’ingeri zitandukanye ko imbogamizi zo kutagira ubumenyi bwagutse muri tewolojiya ubu zabaye amateka kuko iri shuri aricyo ryaziye ndetse rikomeje gutanga umusaruro ufatika muri sosiyete nyarwanda ndetse n’ibindi bihugu by’Afurika.

Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 ukuboza 2024, abayobozi b’iri shuri batangaje ko uwaba yaracikanywe n’amahirwe yo kwihugura mu bijyanye na tewoloji ndetse n’andi masomo ayishamikiyeho ubu agifite amahirwe yo kwiyandikisha.

Umuyobozi wa Africa College of Theology,Professor Nathan Chiroma ubwo yagarukaga ku mwihariko w’iri shuri ndetse n’ireme ry’amasomo ahatangirwa,yashimagiye ko ryaje nk’igisubizo ku bibazo by’inyigisho z’ubuyobe,bityo uwahize akaba aharangiza afite ubumenyi bwagutse ku buryo aba yiteguye gufasha sosiyete mu buryo butandukanye.

Yagize ati : “Impinduka ACT iri kugira muri sosiyete iri mu buryo bwinshi, abantu benshi bibeshya ko iyo ugiye kwiga mu ishami rya tewolojiya uba ugamije kuba umushumba gusa, ngo ukaba wigishwa kuva mu ntangiriro kugeza mu byahishuwe, si ko bimeze kuko twigisha inyigisho ku buzima,ku buyobozi, ndetse n’inyigisho ku rushako kuko urebye nk’imibare ya gatanya mu miryango ubona ko iri hejuru, rero n’ayo masomo turayatanga.”

“Iyo wize muri Africa College of Theology uca ukubiri no kuvangirwa kuko si bibiliya wiga gusa,waguka mu buryo bwose”

Nk’uko akomeza abisobanura ngo ubuhamya bafite bugaragaza ko umusaruro w’abaharangiza ari uwo kwishimirwa kugeza ubu, ati : “Iyo rero umunyeshuri wacu ashoje amasomo ye hano akenerwa muri byose,murabizi ko iyo umukristo agize akabazo gato uwa mbere agisha inama ni umushumba we akamugana ngo amusengere, rero tubaha ubumenyi bunyuranye kuko tuzi ko sosiyete ibategerejeho byinshi”

Mu gihe bamwe mu bagoreka imirongo yo muri bibiliya bigisha ijambo ry’Imana mu buryo buyobya abantu ndetse yewe bamwe bikaba byanabadindiriza iterambere mu buryo butandukanye,umwe mu banyeshuri ba tewolojiya muri Africa College of Theology, Pastor Nyagato Mary yemeza ko uwagize amahirwe yo kwiga muri iri shuri yaguka mu bumenyi ndetse no mu buryo yigisha inyigisho nta kuvangirwa.

“Kuza kwiga aha numvise nshaka ubumenyi kuko nasunitswe n’ijambo ry’Imana riboneka mu migani 4 : 5 handitse ngo ‘shaka ubwenge ushake n’ubuhanga ndetse ubitangeho ibyo ufite kugirango ubibone.’ Nari nsanzwe ndi umuvugabutumwa aho nsengera ariko numvise nshaka kwiyungura ubumenyi,icyiza cy’aha muri A.C.T. bakwigisha indagagaciro za gikristo ndetse no gutegura inyigisho mu buryo bunoze”

Africa College of Theology (ACT) ikomeje kuba igisubizo ku kibazo cy’inyigisho z’ubuyobe zigishwa n’abashumba batize mu gihe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda (RGB) rudahwema kugaragaza ko umuti urambye wo gukumira bene ibyo bibazo ari uko bene abo bashumba bakwiye gufata igihe bakicara ku ntebe y’ishuri kugirango badakomeza kuyobya abo bashumbye.

Ubwanditsi

6 COMMENTS
img
Florent N.
UBWANDITSI
PROFILE

Gospel

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY