
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukuboza nibwo umuramyi w’umunyarwanda ubarizwa muri Canada,Gentil Misigaro yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali giherereye I Kanombe,aje intego nyamukuru ari ugutaramira abanyarwanda ku itariki ya 29 Ukuboza 2024 mu gitaramo azahuriramo na Joyous Celebration,itsinda rimaze kwubaka amateka adasanzwe mu muziki wo guhimbaza Imana.
Agihinguka imbere y’ikipe ngari yari imutegereje yiganjemo abanyamakuru,Gentil Misigaro ibyishimo byamusabye ndetse agaragaza amarangamutima yo kwishimira kwakiranwa urugwiro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru,Gentil Misigaro yatangaje ko kuza mu Rwanda ari umwe mu baramyi bazifatanya n’itsinda mpuzamahanga ryo muri Afurika yepfo ari ryo Joyous Celebration atari ibintu afata nk’ibisanzwe kuko ari itsinda yubaha ndetse yafatiyeho icyitegererezo kuva mu buto bwe,ni ukuvuga na mbere yuko amenyekana nk’umuramyi weguriye ubuzima bwe kuramya Imana.
Yagize ati : “Nakuze mbafata Joyus Celebration nk’icyitegererezo mbona indirimbo zabo,kuba uyu munsi nshobora guhurira nabo kuri stage imwe turamya Imana tuyihimbaza ni ibintu mpa agaciro cyane,bakora ibintu byiza ubona nyine ko bategura bashyizemo imbaraga”
“..ni ibintu mpa agaciro kandi narabisengeye Imana inyereka ko hari ibintu bizakoreka muri iki gitaramo”
Gentil Misigaro uyu munsi wa none ari mu baramyi bahagaze mu murimo wo guhimbaza Imana no kuyiraya ndetse ibi bikaba binajyanye n’ubuhanga afite mu kuba anakora umurimo wo gutunganya muzika (producer) ndetse zimwe mu ndirimbo yatunganyije zikaba zaratumye benshi bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Iri tsinda rihanzwe amaso na benshi mu gitaramo cy’amateka cyateguwe na Sion Communications bafatanyije na Zaburi Nshya kugeza ubu uvuze ko riri mu matsinda y’abanyafurika ayoboye ayandi mu kunoza umurimo wo guhimbaza ndetse no kuramya Imana ntiwaba wibeshye.
Joyous Celebration yashinzwe mu mwaka w’1994,kuva icyo gihe kugeza ubu imaze kwegukana ibikombe bisaga ijana ubariyemo ibyo mu gihugu ikomokamo cya Afurika y’epfo ndetse n’ibyo mu bindi bihugu.
Ubwanditsi
6 COMMENTS
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY