Joyous Celebration yamaze kugera i Kigali yizeza abayitegereje ko yiteguye bihagije !

img

Itsinda muzamahanga ry’abanyafurika y’epfo Joyous Celebration rimaze kwubaka izina riremeye mu murimo wo guhimbaza no kuramya Imana ryamaze gusesekara ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe,bahise bahamiriza ababakiriye ko ari iby’agaciro kuza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’amateka giteganyijwe kuri iki cyumweru ku ya 29 Ukuboza 2024 kuri BK Arena.

Iyi nkuru nziza yo kuhagera kwabo isakaye mu matwi y’abakunzi ba muzika yo guhimbaza Imana nyuma yuko kubera ibibazo by’ikirere indege yari iteganyijwe kubageza i Kanombe abanyamakuru ndetse n’itsinda ryateguye iki gitaramo ribategereje mu ijoro ryo kuri uyu wa kane bukarinda bubacyeraho batahageze.
Nyuma y’amasaha menshi Joyous Celebration yari itegerejwe i Kigali ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe, umwe mu bateguye iki gitaramo Nzahoyankuye Nicodeme yakomeje kwizeza iryo tsinda rinini bari kumwe ko nta gisibya bitarenze kuri uyu wa gatanu iri tsinda rigomba kurara i Kigali.

Ku kibuga cy’indege,abagize Joyous Celebration basabwe n’ibyishimo ndetse bizeza abakunzi ba muzika yo guhimbaza Imana ko nta kabuza imitima ya benshi izahembuka mu gihe bazaba bari guhimbaza Imana,iyi ikaba ngo ari gahunda biteguye bihagije ndetse bashishikariza abanyarwanda kuza ari benshi bagafatanya nabo.

Ibyatangajwe n’abagize itsinda rya Joyous Celebration bakigera i Kigali birashimangira urwego ruhambaye imyiteguro y’iki gitaramo iriho kuko n’umuramyi Gentil Misigaro bazafatanya agikandagiza ikirenge cye i Kanombe yashimangiye ko iki gitaramo acyiteguye bihagije ndetse ko yagisengeye bidasanzwe akaba yizeye ko hari ikintu kidasanzwe Imana izagikoreramo.

Ubwanditsi

6 COMMENTS
img
Florent N.
UBWANDITSI
PROFILE

Gospel

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY