Emmy Vox mu byishimo byo kuba “Kigali Gospel Night” amaze imyaka ibiri asengera igiye kuba !

img

Umunyempano w’umunyamuziki uhimbaza Imana, Sibomana Emmanuel uzwi cyane ku mazina ya Emmy Vox ari mu byishimo byo kuba gahunda yo kuramya Imana yise “Kigali Gospel Night” isohoye ndetse ubu ku ncuro ya mbere ikazaba ku mugoroba wo ku wa gatanu ku itariki ya 28 Gashyantare 2025 kuri Hotel ya Hill Top i Remera,iherereye ku muhanda ujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Iyi gahunda nk’uko yabisobanuriye umunyamakuru wacu ngo ni gahunda izajya iba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi,kugeza ubu ikaba ije nk’igisubizo ku bakristo ndetse n’abandi bakunda gusohokera ahantu bakwumva imiziki yo guhimbaza Imana.

Mu byishimo byinshi yasobanuye ko amasengesho ye asubijwe ndetse ashishikariza abantu kuzaza kwifatanya nawe kuko bazahagirira ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Emmy Vox yagize ati : “Ndabyishimiye cyane kuko maze imyaka ibiri mbisengera kugirango Imana ingenere igihe cya nyacyo cya Kigali Gospel Night, none birasohoye.”

Emmy Vox yamenyekanye cyane ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Amateka” ndetse n’izindi zitandukanye,iyi gahunda yo gutaramira abantu buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi agiye kuyikora nyuma yuko anashyize hanze indi ndirimbo ye nshya yitwa “Warasenze ubura iki ?”, muri iyi ndirimbo akaba yumvikanamo aririmba mu rurimi rw’ilingala,Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda.

Byinshi ku buhanzi bw’ivugabutumwa kimwe n’izindi nkuru zibushamikiyeho tuzakomeza kubibakurikirana umunsi ku wundi muri uyu mwaka wa 2025.

Ubwanditsi

6 COMMENTS
img
Florent N.
UBWANDITSI
PROFILE

Gospel

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY