Umutwe w’abaririmbyi witwa ABABIMBUZI, ugizwe n’abaririmbyi b’igitsina gabo gusa ukaba ndetse ari umwe mu makorali akunzwe n’abatari bacye bakunda muzika iririmbwa n’abo mu Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, mu gutangira uku kwezi kwa Gashyantare yahisemo gufatanya n’abakunzi ba gospel b’ingeri zitandukanye gushima Imana bisesuye biciye muri gahunda izarangwa n’indirimbo ndetse n’Ijambo ry’Imana.
Nk’uko bikubiye mu butumire bageneye umunyamakuru wa IGIHANGO, iyi gahunda iratangira kuri uyu wa 01 kugeza ku wa 08 Gashyantare uyu mwaka wa 2025, ikaba izabera ku rusengero rw’abadivantisti b’umunsi wa karindwi rwa Muhima. Mu minsi y’imibyizi ni ukuva saa kumi n’imwe n’igice (5:30pm) naho ku Isabato no ku cyumweru ni ukuva saa cyenda z’amanywa (3pm), iyi korali ikaba yadutangarije ko izanezezwa bikomeye no gusangira ibyo bihe byiza n’abakunzi bayo.
Abagize uyu mutwe w’abaririmbyi nubwo tutabashije kubabona ngo baduhe ikiganiro kidusangiza amakuru yisumbuyeho ariko mu gutegura iyi gahunda idasanzwe bashingiye ku magambo yo mu byanditswe byera yuzuye ishimwe aboneka muri Zaburi 67:4 agira ti : “Mana, amoko agushime,amoko yose agushime” nabo bakaba bagira bati : “nyabuna muzaze dufatanye kuzamurira Imana ishimwe, dore hari byinshi buri wese afite yayishimira”.
Iyi korali isanzwe itegura ibitaramo binini bigamije ivugabutumwa ariko kandi mu mwaka ushize ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 imaze ivutse yateguye igitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’abatari bacye baturutse imihanda yose.
Ubwanditsi
6 COMMENTS
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY