Bamwe mu bari n’abategarugori bavuga ko banduye agakoko gatera SIDA biturutse ku bo bashakanye babaciye inyuma barangiza bakabaharika none ubu bakaba bugarijwe n’ubukene n’ibindi bibazo by’imibereho.
Nyiransabimana Agnes, ni umubyeyi w’abana 4, avuga ko yanduye SIDA biturutse ku mugabo we wamuciye inyuma yarangiza akamuharika, akajya kwishakira abandi bagore, ibi bikaba byaramugizeho ingaruka we n’abana babyaranye.
Agira ati :” Ubu imibereho yanjye n’abana imeze nabi, nagize ingorane zo kwandura agakoko gatera Sida biturutse ku mugabo wanjye aho yaje kunca inyuma akandura SIDA, bituma amparika antana n’abana twabyaranye”.
Akomeza agira ati :” Nyuma yo gusanga twaranduye SIDA, yagiye kwishakira undi mugore gusa yaje kuremba cyane biza no kumuviramo gupfa ansiga mu buzima bubi njye n’abana 4 twabyaranye nkaba nkomeje kubaho nabi cyane”.
Photo : Rene Bigirimana, umuyobozi wa CDE Rwanda
Uyu mubyeyi aboneraho gusaba inzego zibifitiye ububasha kumukorera ubuvugizi ndetse no kumuha ubufasha bushoboka kugirango arebe ko yagira imibereho myiza kuko avuga ko atunzwe no kujya guhingira rubanda, yaba atabonye uwo ahingira akabaho nabi we n’abo bana.
Tukimara kwumva iki kibazo n’uburemere gifite kuri uyu mugore ndetse n’abana be,kikaba ndetse gishobora kuba no ku bandi bagize sosiyete nyarwanda, twavuganye na Bwana BIGIRIMANA Rene, umuyobozi w’Umuryango CDE (Center for Development and Enterprise) Rwanda ufasha ukanakorera ubuvugizi abari n’abategarugori bahuye n’ibibazo nk’ibi atubwira ko bagiye kumukorera ubuvugizi we n’abandi bahuye n’ibibazo by’ubukene no guharikwa n’abo bashakanye kugirango ibibazo bafite bikemuke.
Rene yagize ati : “Dufatanyije na minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) tuzakomeza kubakorera ubuvugizi cyane ko twe nka CDE mu ntego zacu harimo gukorera ubuvugizi abari n’abategarugori bahuye n’ibibazo by’ubuharike n’ubukene”.
Rene yongeraho ko habaho kwigisha abagabo n’abagore ku buryo bashobora kubana mu mahoro hakabaho ubuvugizi bw’abari n’abategarugori cyane cyane bene aba baba barahuye n’ibibazo bikomeye nk’ibi biturutse ku kibazo cy’ubuharike, aho avuga ko buri muntu wese akwiye gufata iki kibazo nk’icye.
Photo : Rene Bigirimana, umuyobozi wa CDE Rwanda
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda itangaza ko kugeza ubu ikibazo cy’ubuharike gikomeje kuba kimwe mu bihangayikishije abantu aho usanga bigira ingaruka mbi ku bashakanye rimwe na rimwe bakicana, abandi bagakena ndetse bikagira ingaruka no ku bana baba baravutse ku miryango yahuye n’iki kibazo aho bava mu ishuri abandi bakaba inzererezi n’ibindi,…
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda RGB bwo mu mwaka wa 2017, bwerakana ko ubuharike ari kimwe mu bibazo bituma habaho amakimbirane yo mu miryango aho mu mwaka wa 2016 honyine, amakimbirane yo mu ngo yahitanye abantu 142, barimo abagore 78 n’abagabo 64.
Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko abanyarwanda babangamiwe n’iki kibazo bagera ku gipimo cya 85% aho usanga bituma bamwe bicana, abandi bagahura n’ibibazo nk’ibi byo kwandura SIDA, abana bakavutswa uburenganzira bwo kwiga n’ibindi.
Ubwanditsi
Kevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLYKevin Nomad
22 July 2014Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.
REPLY