U Bubiligi : Bishyize hamwe bashora imari mu bucuruzi bw’imodoka

img

Abasore b’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Liège mu Bubuligi ; Sesonga Samuel, Twagirimana Eric na Kouruma Mamady ukomoka mu gihugu cya Guinée Conakry bishyize hamwe nka ba rwiyemezamirimo, b’abanyafurika bashora imari mu bucuruzi bw’imodoka, aho bahurije ubumenyi n’ubushobozi muri Sosiyete yitwa Auto Sam 4 ASL.

Iyi Sosiyete “Auto Sam 4 Asl” yashinzwe na Sesonga Samuel yari isanzwe ikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’imodoka mu buryo bwa kinyamwuga, ifasha Abanyarwanda gutumiza imodoka ku mugabane w’u Burayi no kuziha ibyangombwa byo gukorera mu bice bitandukanye.

Auto Sam 4 SRL, mu Bibiligi ikorera ahitwa 57, Rue Provinciale 4450 Juprelle.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sesonga yavuze ko ishoramari ry’imodoka akora arihuza no gutanga serivisi zirimo izo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (contrôle technique) ku binyabiziga byo mu Bubiligi, iyi serivise ikaba ariyo mugenzi we Kouruma Mamady ukomoka mu gihugu cya Guinée Conakry azibandaho cyane aho abifitemo inararibonye.

Ni serivisi ikenerwa na benshi kuko benshi mu batunze imodoka bahura na bo usanga batabona umwanya wo gukoresha imodoka isuzuma ry’ubuziranenge, bakiyambaza ababigize umwuga nka Auto Sam 4 SRL

Iyi serivisi itangwa ku modoka zirengeje imyaka ine, ntigenewe abo mu Bubiligi gusa ahubwo n’Abanyarwanda bashobora kuyifashisha mu gihe babengutse imodoka kuri internet, Auto Sam 4 ASL ikahababera.

Abahuriye muriAuto Sam 4 ASL bavuga ko n’umuntu uri mu Rwanda ashobora kubona imodoka kuri internet, akabasaba kumurebera ko ari nzima.

Bati “Hariho abatekamutwe bashyira imodoka kuri internet bakabwira umuntu ngo ohereza amafaranga, rimwe na rimwe wa muntu akabura imodoka n’amafaranga.”

Serivisi y’isuzuma ry’imodoka Auto Sam 4 ASL bayitanga babifashijwemo n’uburenganzira bahawe binyuze mu kizwi nka “plaque Z.’’ Ni plaque y’igaraje umuntu ashobora gukoresha atwara imodoka cyangwa akayiha indi.

Iyo plaque iyo ishyizwe ku modoka biyemerera kuba yava mu Budage ikajyanwa mu Bubiligi. Iyo uguze imodoka umuntu asigarana plaque ye kuko iba imwanditseho, iyo ayigurishije yambikwa plaque Z kugira ngo ibone uko igenda idakumiriwe.

Auto Sam 4 SRL inafasha Abanyarwanda koroherwa no kubona imodoka zivuye i Burayi.

Mu Rwanda kandi naho hari ibiro bya Auto Sam 4 SRL bitanga ubufasha bujyanye no gushakira ibyangombwa imodoka zivuye hanze ikaba ikorera muri Magerwa aho ihagarariwe n’abavandimwe ba Sesonga Samuel ari bo Rusagara Alexis, Mukasine Marie Grâce na Iradukunda Christian.

Sesonga na bagenzi be bahamya ko kuba bafite ishami mu Rwanda bibafasha cyane kuko “Uwatumije imodoka, ashobora kohereza amafaranga, ikamugeraho i Kigali kandi mu buryo bwizewe.’’

Bati “Dufite abakozi b’inzobere mu gusuzuma imodoka mbere yo gukora urugendo ruva mu Bubiligi kugera ku cyambu cya Dar es Salaam yerekeza i Kigali”.

Iyo imodoka yoherejwe, uwayitumije anafashwa kumenya aho igeze mu nzira yose icamo kuva ku cyambu cya Anvers mu Bubiligi gifite uburenganzira bwo kunyuzwaho imodoka zakoze, zoherezwa muri Afurika.

Abagize Auto Sam 4 SRL bavuga ko bafite ababagezaho imodoka baherereye mu bihugu nk’u Bubiligi, u Budage, u Buholandi, u Bwongereza zikanyuzwa kuri icyo cyambu cya Anvers aho ubwato buhaguruka inshuro imwe mu kwezi.

Imodoka ivuye Anvers igera i Dar es Salaam mu byumweru bitatu, mbere yo gusesekara i Kigali nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu.

Auto Sam 4 ASL kandi kuva yatangira mu myaka ine ishize, yanamenyekana mu Banyarwanda baba mu bihugu bitandukanye muri Afurika, birimo Congo Brazzaville, Guinée Conakry, Sénégal n’abandi bayituma imodoka.

‘Auto SAM 4’ itanga serivisi eshatu zirimo izo kugurira ababyifuza imodoka, gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge no gufasha umuntu kujyana imodoka aho yifuza hose mu Bubiligi no mu Burayi akoresheje Plaque Z.

Mu Rwanda itanga serivisi zirimo gukura imodoka na kontineri ku cyambu cya Dar es salaam zigezwa i Kigali no kohereza ibicuruzwa mu mahanga yose. Ikorera mu nyubako ya “Le prestige’’ iri Rwandex iruhande rwa Sitasiyo ya Discentre.

Ushaka ibindi bisobanuro wabaza Sesonga Samuel (0032488 384 832), Rusagara Alexis (00250 788 235 600) na Mukasine Marie Grâce (00250 788 402222).

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked with *

Cancel reply

6 Ibitekerezo

  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY
  •  
    Kevin Nomad
    22 July 2014

    Donec ipsum diam, pretium mollis dapibus risus. Nullam tindun pulvinar at interdum eget, suscipit eget felis. Pellentesque est faucibus tincidunt risus id interdum primis orci cubilla gravida id interdum eget.

    REPLY